Statement by the Minister in charge of Emergency Management on World Refugee Day; 20 June 2020

The World Refugee Day is celebrated on 20 June.

                            “Everyone Can Make a Difference. Every Action Counts”
                                               
The Government of Rwanda today joins hands with refugees hosted in Rwanda, and the UNHCR, to celebrate World Refugee Day.
    
Rwanda is committed to its international obligation to receive and protect refugees. We currently host nearly 149,000 refugees of different nationalities, as well as African refugees evacuated from Libya under the Emergency Transit Mechanism.

In the context of the global compact, and in line with international solidarity and responsibility sharing, Rwanda has invested in integrating refugees into services within national systems, such as the Community Health Insurance Scheme. Refugees are also able to participate in local economies in order to increase their level of self-reliance.

We mark today’s World Refugee Day in the midst of the COVID-19 pandemic. The Government of Rwanda is working with other stakeholders to ensure refugees are protected against the pandemic, through appropriate preventive and recovery measures.  
    
While humanitarian response and other durable solutions are necessary, there is no better place than home. The Government of Rwanda appreciates the progress made towards ensuring security and stability in our region, and encourages concerned parties to implement comprehensive solutions that will reassure and enable refugees to voluntarily return home, in safe and dignified conditions.

The Government of Rwanda in partnership with different stakeholders reiterates its commitment to ensuring the security and protection of refugees, as well as improving their wellbeing through access to basic services, education, documentation, jobs and socio-economic opportunities.

We wish a happy day to all refugees and thank UNHCR, and all our partners for their collaboration in ensuring the protection and well-being of refugees.
 
END.

=======================================

Ubutumwa bwa Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi ku Munsi Mpuzamahanga w’Impunzi.
                                "Buri wese afite uruhare mu kuzana impinduka. Buri gikorwa ni ingenzi"
                                                     Tariki 20 Kamena, 2020


Uyu munsi, Guverinoma y’u Rwanda yifatanije n’impunzi zicumbikiwe mu gihugu ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Impunzi. 

U Rwanda rukomeye ku nshingano mpuzamahanga zijyanye no kwakira no kurinda impunzi. Uyu munsi mu Rwanda hacumbikiwe impunzi zikabakaba 149,000 zikomoka mu bihugu bitandukanye harimo n’izakuwe muri Libya zigatuzwa mu Rwanda by’agateganyo nyuma y’amasezerano yasinywe hagati ya Leta y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe na UNHCR. 
   
Muri gahunda y’isi yo gushyira hamwe imbaraga, ibihugu bigasangira inshingano zo kwita ku mpunzi, U Rwanda rwashyize ingufu mu gushyira impunzi muri gahunda za Leta zitandukanye zirimo nk’ubwisungane mu kwivuza ndetse n’izindi.  Impunzi kandi zahawe amahirwe yo kuba mu bikorwa by’iterambere bizifasha mu rugendo rwo kwigira.

Umunsi Mpuzamahanga w’Impunzi muri uyu mwaka, wizihijwe igihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19. Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye yashyizeho ingamba zifasha impunzi kwirinda no gukomeza guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo.

Ibikorwa byo gukomeza gufasha impunzi no gushakira hamwe ibisubizo birambye ni ingenzi, gusa na none, nta heza haruta iwabo w’umuntu. Guverinoma y’u Rwanda irashima intambwe imaze guterwa mu kugarura amahoro n’umutekano mu Karere ndetse irakangurira abo bireba bose gushyiraho uburyo na gahunda zihamye zituma impunzi zitahuka zigasubira iwabo ku bushake, mu mahoro n’umudendezo.

Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo, bazakomeza ibikorwa byo kurinda no gufasha impunzi kuzamura imibereho myiza binyuze mu kubona serivisi z’ibanze, nk’uburezi, ubuvuzi, guhabwa ibyangombwa, akazi no kwisanga mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.

Twifurije umunsi mwiza impunzi zose kandi turashimira Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) n’abafatanyabikorwa bose mu kwita no gusigasira imibereho myiza y’Impunzi.